Inkuru y'umusaraba wanjye/Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Reads: 133  | Likes: 0  | Shelves: 0  | Comments: 0

More Details
Status: In Progress  |  Genre: Non-Fiction  |  House: Booksie Classic


iki gitabo nyiri kwandika kizaba gikubiyemo ubumya bunyuranye buvuga inkuru zabayeho kandi zivugwa nabanyirubwite kubugizi bwanabi ndenga kamere bwakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,
Ibikorwa by'ubutwari byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwanda ndetse n'ubuhamya bwanyuma ya Jenoside butanga icyizere kumusozo wacyo ariko byose bivugwa naba nyirinkuru cyangwa
bafitanye isano n'ibivugwa munkuru tuzandika zisaga 100.



Intego yicyi gitabo yambere n'uguha abantu umwanya wo kuvuga ibyababayeho babonye, bakaruhuka kandi bagahumurizwa murugendo rukomje rwo komora ibikomere. izindi zo zijyana nakamaro ko kwandika no
kuganira mugukiza ibikomere ndetse no kugirango ibyabaye bitazibagirana kandi ubuhamya bwabyo bubikwe neza cyane cyane hashingiwe kukurinda amateka yagace kukandi mu rwanda kuko utanga ubuhamya
azajya avuga ibyabereye aho akomoka gusa.



nawe ufite ubuhamya bwawe ushaka gutanga, ikiganiro k'ubuzima bwabantu runaka uzi bahitanywe na jenoside cyangwa byinshi wabika ndetse ugasangiza abandi kuri jenoside yakorewe abatutsi watwandikira
maze tukagufasha. wakwandikira umwanditsi kuri mfuranzimafred56@gmail.com.



Josephine Mukandori



Urugendo rw’umusaraba josephine mukandori yaciyemo mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.



Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bugarukamo ubwicanyi bwabereye i Rusatira mucyahoze ari Perefegitura ya Butare muri Mata 1994 taliki ya 28. byinshi kubyahabereye wabisanga mu
gitabo cyanjye ‘Urwandiko kuva kugasozi Bututsi’



Josephine Mukandori yakomokaga muri Komine Ntongwe mu Murenge wa Kareba, numwe mubahungiye muri ISSAR Songa mucyahoze ari Komine Rusatira.



Kuwa kane nibwo twumvise ko Perezida Habyarimana yishwe kuwa gatanu turongera twumva ko Agathe Uwiringiyimana wari Minisitiri w’Intebe yishwe, ndetse twumva ko mu Bugesera abantu batewe ariko
abayobozi bacu bakatubwira ko bagomba gukora ibishoboka byose bakaturindira umutekano. abantu nibwo batangiye guhunga bagana i kareba bava mubice ubwicanyi bwari bwagezemo, igihe ubwicanyi bwari
bumaze kugera i Nyakabungo, byatweretse ko natwe biri butugereho, Impunzi zaradusize zikomereza i Ntongwe zigirango zirebe ko abayobozi bazirindirayo. muri icyogihe cyose segiteri yacu ntabyari
byakahagera byari bikiri byiza ndetse twanahumurizwaga na Radiyo Rwanda yakomezaga kutubwira ko tugomba kuguma mungo zacu bitunguranye Umurenge duturanye waratewe ubwoba bukomeza kwiyongera, gusa
abayobozi bacu bakomeza kuduhumuriza batubwira ko ntakibazo kiributubeho dukomeza kuguma mu gihirahiro,nibwo abagabo n’abasore batangiye kwitegura no kwishyira hamwe kujyirango
bazirwaneho,abateraga bavanywe mu zindi communes (Komine), babaga bisize ivu ningwa mumaso kandi bitwikirije amashara,baraduteye ku itariki ya 16.4.1994 baraje bahangana n’abagabo n’abasore bacu
umwe mu Nterahamwe ahasiga ubuzima barahunga, nyuma barongeye baragaruka noneho barikumwe na basirikare igihe abo basirikare bazaga kudutera abagabo n’abasore bacu ntago byabashobokeye kuguma
kuturinda barwana n’imbunda twahise dutangira gutatana duhunga twerekezamuri komini ya Muyira muri Butare ,kuriyo tariki ya 16 mata 1994 Butare ntabwicanyi bwari bwakahagera twahamaze amajoro abiri
noneho naho ubwicanyi buratangira ,dukomeza duhungira muri komini Ntyazo ahari ukwirwanaho gukomeye kwakorwaga n’abantu bishyize hamwe abageragezaga gutera barabarwanyaga ndetse benshi mu
Nterahamwe zihasiga ubuzima harimo n’abasirikare babiri n’imodoka yabajandarume barayitwika, gusa abantu batangiye kugabanuka ntibyaba bigishobotse ko dukomeza kwirwanaho mu Mirenge yose yo muri
Ntyazo Abahutu n’Abatusi barwaniraga hamwe, cyane Abahutu bari bafite banyina b’Abatutsi cyangwa bafite abana bashyingiye mu Batutsi bose barwaniraga kuruhande rw’Abatutsi ,Abahutu barwaniraga
kuruhande rwacu barabaturage basanzwe, ntago ari babandi bize cyangwa bakurikiranira hafi ibya politiki nibura,ahubwo abari bazi neza ibya politiki yaduhigaga batangiye kujyenda basobanurira
abaturage ba rubanda rugufi nabo batangira kuduta barigendera, ubwo rero twahise duhungira mu Murenge wa Ruyenzi muri commune (komine) Ntyazo twageraga icyogihe kuri magana atanu (500),tugenda
twahagaritswe na konseye wacu aravuga ngo ``amaraso ya Habyarimana ari gukora ibara, yaturishije insoresore kandi aha ibyo kurya abana`` akomeza atubwira ngo murabanyamahirwe kuba mwahunze kare
gusa sinzi aho muri bunyure mumahoro, nuko amaze kubona ko we n’umuhungu we n`umukozi we batashobora kuturindira umutekano ngo babishobore bahisemo kuduhungishiriza muri ISSAR Songa aho bari bazi
neza ko harumubare munini w’Impunzi z’Abatutsi, konseye n`umuhungu we bagiye badukiza ibitero by`Interahamwe munzira twacagamo we n’umuhungu we bumvaga ni duterana turi benshi mu mubare nawu
zabatera bazabasha kwirwanaho Josephine akomeza avuga ko yasanze muri isar harabantu ibihumbi n’ibihumbi by`impunzi z’Abatutsi ati``si namenya neza umubare gusa bajyeraga nko kubihumbi icumi ntago
bari munsi y`ibihumbi umunani cyangwa icyenda . abagabo bakomezaga kugenda barwana n’ibitero bitandukanye by`Interahamwe kwirwanaho kwacu kwatangiye ku wambere 25.4.1994 kugeza kuwa kane 28.4.1994
kuberako abagabo bacu bahanganaga n`interahamwe ntakibazo kinini kibaye ku wa kane 28.4.1994 nimugoroba abasirikare baraje batangira kuturasamo bararasa hirya no hino amasasu ari urufaya ariko
uburinzi bw’abagabo bacu ntago bwari bwapfuye ubusa bari baratubwiye ngo nibaramuka barashe tujye turyama. abantu batangira kugwa hasi harimo n’abapfuye bamwe mubagabo bashatse icyo gukora
,batangira kwirwanaho bakoresha amacumu ni miheto ariko kubera abasirikare bari baje n`imbunda noneho ntago byaduhiriye, mugihe gito kwirwanaho byarananiranye, nawe urumva nago abagabo n`abasore
bakoreshaga amabuye baherejwe nabana n’abagore cyangwa intwaro gakondo barwana n’imbunda naza grenade nuko interahamwe ziraza zitangira gutemagura no gusogota bakoresheje amacumu. abari baguye hasi
ntawari kuguma rero aryamye aho bamwe bajyerajezaga kwiruka bahunga abandi nabo bajyenda bapfira ahongaho impande yacu.



nataye umwana wanjye ahongaho n’umugabo ngirango ndebe ko nakiza ubuzima, mu byukuri niwabyumva wabonaga wiruka n’ubwoba hutihuti aho wiruka hose ujyenda ugongana cyangwa usimbuka imirambo ahantu
hose amajana na majana y`imirambo irambaraye aharihohose muburyo bukanganye utakwiyumvisha, hirya no hino wumva abataka basaba ubufasha abandi nabo bari guhirita, gusa muri icyo gihe ntakibazo wari
kugira umutima wo gukemura bamwe twarirutse twihisha mugihuru twarabantu nka mirongo itanu



Twarihishe kugera saa 11h z’ijoro ntanumwe murabo mirongo itanu warikumwe n’umugabo we, umwana cyangwa umugore we uretse abagore babiri bari bahetse impinja mu mugongo hari nabana bake bari bonyine
batarikumwe n’ababyeyi babo ,burimuntu wese yari afite ikibazo cyuko ari burokoke twatangiye kugenda muriryojoro ryose gusa sinarinzi aho tugana nabonaga ngendana n’abandi twaciye kuri bariyeri
zimwe muriryojoro nta numwe watubonye nuko tugera ku mugezi w’Akanyaru saa kumi za mugitondo igihe abicanyi babyukiragaho bajya mumurimo wabo waburimunsi wo kwica abantu. Umwe muribo yaratubonye
arangije atera hejuru ngo duhagarare cyangwa niba tubyanze aduhururize , twanze guhagarara , arangije avuza induru cyane ahuruza abandi bicanyi bagenzi be nuko igitero cy`abantu nka mirongo itatu
baradukurikira maze batugeraho, niko gutangira kwigamba imibare y’abantu bataye mu Kanyaru bamwe muribo batangira ku tubwira bati ``muri ibyitso by`Inyenzi” bati “mukekako Akanyaru ari inshuti
y’Abatutsi?’’ bahereye ku bagabo, babambura amafaranga ,babakuramo imyenda babambika ubusa barangije bababoha amaboko yabo inyuma mu mugongo, barangije n’abagore babakuramo imyenda babambika ubusa
na mugondo zabo barangije bategeka abana kwihisha mu maguru ya banyina bambaye ubusa (to cling to their mothers) badushoreye mugishanga cy’imigano turenze gato kuri icyo gishanga, n’abagore
barabaziritse barangije bavana twa twana bababyeyi bari bahetse mu mugongo baradutemagura kugeza bapfuye mu maso yacu kugirango babone uko bazirikira amaboko inyuma yabo babyeyi,mu byukuri bari
bafite umugambi wo kutwica mubyiciro gusa umwe murizo nterahamwe yaravuze ngo “ariko ntago twabashyingura bose ahahantu ntacyo twaba dukoze kuko imirambo yajya itunukira byaba byiza tubataye
mumugezi.’’



baratujyanye batwerekeza ku mugezi nari uwambere ku murongo baradukubise baduhatiriza kwijugunya mu mugezi,njye ntago nashakaga ko bantema icyo bari kunkorera uretse kuntema ntacyo, nasimbukiye
mumugezi nubwo ntazi koga abandi bagore babiri nabo basimbukiyemo ,abicanyi batema abandi bana babiri barabadukurikiza mumazi abobana bari bakomeretse ariko batapfuye ari bazima, nyuma yaho
banatemye abandi hafi yabose babata mu Kanyaru.



Babana batemwe naba bagore babiri nanjye nitwe twenyine twarohowe n’Abasirikare ba Barundi muri ryatsinda ry’abantu bose twari kumwe, ba basirikare ba Barundi badutwaye ku ishuri rya Ntenga abari
barwaye babajyana kwa muganga mu Kirundo. nagarutse mu rwanda taliki ya 26 nyakanga 1994.



Ntamakuru yandi nzi ku mugabo wanjye n’abana banjye batanu cyangwa undi dufitanye isano sinzi iherezo ryabo, ubu ngerageza kubyiyibagiza nkiha ikizere nkishyira mu mahoro, mbyakira uko Ndi
kubyakira.



Komera cyane Josephine, Humura. TWIBUKE TWIYUBAKA

Table of Contents

Josephine Mukandori

Submitted: May 19, 2018


Inkuru y'umusaraba ya Mukandori Josephine
Read Chapter